Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ubuyobozi bw’Ishami ry’Ubutegetsi n’Imari

Ubuyobozi bw’Ishami ry’Ubutegetsi n’Imari (Directorate of Administration and Finance) mu Bitaro bya Kabgayi ashinzwe igenamigambi, kuyobora, guhuza no kugenzura ibikorwa by’imari n’ubutegetsi by’ibitaro. Anakurikirana imikoreshereze y’amafaranga, agatanga ibisubizo bigamije kugabanya ikiguzi, agategura ingengo y’imari ya buri mwaka, kandi agasuzuma raporo z’imari za buri kwezi n’iz’umwaka.

Ishami ry’Uburezi n’Ubushakashatsi

Inshingano z’Ishami ry’Uburezi n’Ubushakashatsi (Education and Research):

  • Gutegura, guhuza no gushyira mu bikorwa gahunda z’uburezi n’amahugurwa mu bitaro
  • Guteza imbere ibikorwa by’ubushakashatsi mu rwego rw’ubuvuzi n’ubuzima rusange
  • Gukurikirana no kugenzura amahugurwa ahabwa abakozi n’abanyeshuri biga mu bitaro
  • Guhuza imikoranire n’amashuri n’inzego z’uburezi mu bijyanye n’imenyerezamwuga (clinical placement)
  • Gukurikirana ireme ry’ubushakashatsi bukorerwa mu bitaro no gutanga ubufasha bwa tekiniki
  • Gutegura inama, amahugurwa n’amahuriro y’ubumenyi (scientific meetings)
  • Gushishikariza abakozi gukora ubushakashatsi no gusohora inyandiko z’ubumenyi
  • Gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga ubushakashatsi n’imyitwarire y’ubushakashatsi (research ethics)
  • Gukusanya, gusesengura no gutangaza ibyagezweho mu bushakashatsi
  • Gufasha mu guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi (continuous professional development)