Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ubuyobozi n'amashami

Menya ubuyobozi bwacu n'amashami yihariye atanga serivisi z'ubuvuzi zuzuye kandi zinoze

Amakuru Agenewe Umurwayi

Inama z’ingenzi zifasha abarwayi n’imiryango yabo kumenya serivisi zitandukanye, harimo gahunda zo kwisuzumisha, kwakirwa mu bitaro, n’ubundi bufasha butandukanye.

Telephone y'ubutabazi bwihuse

Itsinda ryacu rishizwe Ubutabazi bwihuse riboneka kuri numero :+250733228383 Cg +250733228430

Saba gahunda yo kubonana na Muganga

Gufata gahunda yo kubonana n’umuganga mu Bitaro bya Kabgayi biroroshye kandi ntibigoye. Koresha: Phone: +250790078076 or Emeyili: info@kabgayihospital.rw

 

Serivisi z’ubuvuzi 

Dutanga serivisi z’ubuvuzi zuzuye kandi zinoze zihura nibyo abaturage bacu bakeneye.

Kubaga

 

Serivisi yo Kubaga ni imwe mu maserivisi atangwa mubitaro bya Kabgayi. Igenewe kwita ku barwayi bafite ibibazo byo kubagwa muri rusange, kubaga amagufa (orthopedic), ndetse no kubagwa byoroheje(minor sugery). Abarwayi bari mu bitaro basurwa buri munsi n’abaganga b’inzobere cyangwa abandi abaganga.

 

Indembe

 

Serivisi ivura indembe igenewe gutanga ubuvuzi bwihuse. Abarwayi bari muri serivisi y’indembe basuzumwa n’abaganga bafatanyije n’abaforomo, batanga ubuvuzi nk’uko abaganga babibategetse.

 

Ubuvuzi bw’Indwara z’imbere mu mubiri

 

Ubuvuzi bw’indwara z’imbere mu mubiri bugenewe kwita ku barwayi bafite imyaka 15 kuzamura bafite indwara zikomeye zitunguranye cyangwa indwara zidakira.

 

Ubuvuzi bw’ababyeyi

 

Ishami ry’ubuvuzi bw'ababyeyi ritanga serivisi zo kwita ku babyeyi batwite n'abana bari mu nda. 

 

Ubuvuzi bw’indwara z’abagore

 

Serivisi y’Ubuvuzi bw’indwara z’abagore ni serivisi igenewe kwita ku bagore bafite indwara zabagore nizifitanye isano na zo.

 

Ubuvuzi bw’abana

Serivisi y’Ubuvuzi bw’abana igenewe kwita ku bana bafite munsi y’imyaka 15

Ubuvuzi bw’impinja

 

Serivisi y'ubuvuzi bw'impinja ni serivisi igenewe kwita ku bana bavutse bafite ibibazo nabandi batarengeje iminsi 28 bavutse.

Abarwayi bivuza bataha

Ishami ry’Abarwayi bivuza bataha mu bitaro rigenewe kwita ku barwayi bivuza bataha batarembye.

 

Ubuvuzi bw’amaso

 

Ubuvuzi bw’amaso ni ishami ry’ubuvuzi ryita ku ndwara n’ibibazo byose bijyanye n’amaso n’ubushobozi bwo kubona neza.

 

Indwara zitandura

 

Serivisi y’indwara zitandura ikora amasaha 9 ku munsi, iminsi 5 mu cyumweru. Iyi serivisi yita ku ndwara zitandura binyuze mu gusuzuma abarwayi, kubandikira imiti, kubakurikirana no kubaha amakuru yuko bitwara.

 

Aho bapimira ibizamini

 

Serivisi ya Laboratwari ni imwe muri serivisi z’Ubuvuzi n’Ubumenyi bufasha ubuvuzi, igenewe gukora ibizamini bya laboratwari bitegetswe n’izindi serivisi no gusubiza ibisubizo byabyo.

 

Aho batangira imiti

 

aho batangira imiti ni imwe muri serivisi z’ubuvuzi n’ubumenyi bufasha ubuvuzi igenewe gutanga imiti yanditswe n'abaganga.

 

Ubuvuzi bw’amenyo

 

Serivisi y'ubuvuzi bw'amenyo ni serivisi igenewe kwita ku barwayi bafite ibibazo by’isuku yo mukanwa n’indwara z’amenyo n’ishinya.

 

Ubuvuzi bushingiye ku mashusho

Ubuvuzi bushingiye ku mashusho ni serivisi yuzuye itanga ubuvuzi hifashishijwe ikoranabuhanga ryo gufata amashusho (aribyo bita guca mucyuma). bafotora ibice byimbere mumubiri(amagufa, ibihaha nibindi) kugirango harembwe neza uburwayi umuntu afite, bigafasha muganga kumuvura neza.

 

Serivisi yita kubahohotewe

Serivisi yita kubahohotewe(GBV) ni serivisi yita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye kugitsina n'irikorerwa abana. Abarwayi bari muri iyo serivisi  bahabwa ubuvuzi bukomatanyije kandi bwihuse bwunganira ubutabera(One stop center)

 

Ubuzima bwo mu mutwe

 

Serivisi y’Ubuzima bwo mu mutwe ni serivisi igenewe kwita ku barwayi bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

 

Serivisi itanga imiti igabanya ubukana bw'agakoko gatera SIDA

 

Serivisi itanga imiti igabanya ubukana bwa HIV ni serivisi igenewe kwita ku barwayi bafite Virusi itera SIDA.

 

Ubugororangingo

Serivisi y’Ubugororangingo ni imwe muri serivisi z’Ubuvuzi n’Ubumenyi bufasha ubuvuzi, igenewe gusuzuma uko umurwayi ameze n’imiterere y’umubiri we, no gutegura gahunda y’ubuvuzi hakurikijwe ibisubizo byabonetse, hifashishijwe uburyo bwemewe bwo kuvura bukwiye uko umurwayi ameze

Imirire

 

Ishami ry’Imirire ritanga serivisi z’ubuvuzi zishingiye ku mirire no gutanga inyigisho ku mirire iboneye

 

Latest Updates

No news available.

 

Ubuhamya

Umva ibitekerezo by’abarwayi bacu n’imiryango yabo ku bunararibonye bagize muri serivisi zacu z’ubuvuzi.

UMURWAYI

 

Mwiriweho neza Baganga mukorera mubitaro bya Kabgayi, Ndashimira cyane abaganga bose twagiye duhura mugihe maze nivuriza i Kabgayi, mwanyakiriye neza rwose, kandi ndanashima inama nziza mwagiye mungira. Mwarakoze cyane.

 

UMURWAYI

 

Banyakubahwa muyobora ibitaro bya Kabgayi, jye byumwihariko ndashimira abaganga bakora muri service ya Neonathology , ni abambere mu kwita kubana bayigana.

 

UMURWAYI

 

Banyakubahwa,

 

Ndashimira Service nahawe taliki ya 22/06/2021 mu kwivuza AMASO. ndashimira kandi service nahawe taliki 23/06/2021 muri service y'ingingo. nari naje nturutse muri VUNGA. Mwarakoze kubwa service nziza mwaduhaye. 

UMUTURAGE

 

Abaganga b’inzobere bi Kabgayi baratuvuye ubutaruhuka, twari benshi dukeneye ubuvuzi bwisumbuye mwarakoze cyanee!